U Rwanda mu gikombe cy’ isi cy’ umupira w’ amaguru

mercredi 19 janvier 2011

Album ya mbere ya Dream Boyz iragera hanze ku ya 04/02/2011


SINZIKA, album ya mbere ya Dream Boyz iragera hanze ku itariki ya 04/02/2011 muri Grand Auditorium ya Kaminuza nkuru y’ u Rwanda NUR.

Iri tsinda rigizwe n’ abahungu 2 aribo Platini Nemeye ndetse na TMC, biga bose muri kaminuza dore ko Platini yiga muri kaminuza nkuru y’ u Rwanda mw’ ishami ry’ itangazamakuru n’ itumanaho hano TMC akiga muri Kist, bazaba bari kumwe n’ abahanzi benshi kandi batandukanye; baba abo mu Rwanda ndetse n’ abo hanze.

dimanche 16 janvier 2011

Abantu bibajije icyeteye Obama, Bill Clinton na Hillary Clinton kwicwa n'igitwenge mu kwibuka umuntu wapfuye.


Tariki ya 14 Mutarama 2011 Nkuko tubikesha Purepeople.com habayeho umuhango wo kwibuka umudiplomate wo muri Amerika witwa Richard Holbrook witabye Imana tariki ya 13 Ukuboza 2010.

Iyi mihango ikaba yaritabiriwe n'abanyacyubahiro benshi barimo perezida wa Leta Zunze Ubumwe z'Amerika(USA) Barack Obama na Bill Clinton nawe wayoboyeho USA ndetse na madamu wa Clinton Hillary. Muri iki gikorwa cyo kwibuka Holbrook abantu benshi bari aho bibajije icyaba cyarateye aba banyacyubahiro kugira igitwenge kandi bari mu mihango yo kunamira umuntu witabye Imana.

Urubuga www.intege.com rwashyize iyi nkuru mu kinyarwanda, rwanditse ko Richard Holbrooke yari intumwa idasanzwe ya USA muri Pakistani na Afuganisitani.Uyu mugabo abanyamerika bakaba bamwibuka bakanamuhera agaciro uruhare yagize mu ihoshwa ry'intambara mu cyahoze ari Yougoslaviya mu myaka ya 1990.Yapfuye afite imyaka 69 yishwe n'umutima.

vendredi 14 janvier 2011

Amavubi mato atunguwe no kurangiza mu matsinda ari ku mwanya wa 2


Nyuma y’ aho ikipe y’ igihugu y’ umupira w’ amaguru y’ abatarengeje imyaka 17 yitwaye neza mu mikino ibiri yabanje, akaba ari mu gikombe cy’ afrika cyiri kubera mu Rwanda, kuri uyu wa gatanu tariki ya 14 1 2011, iyi kipe yatunguwe no gutsindwa n’ ikipe ya Senegal yanamaze gusezererwa muri iyi mikino igitego 1-0

Iyi kipe imaze gutsinda Burkina faso ibitego 2-1, ikaza no gutsinda Misiri 1-0, benshi baravuze bati iyi rwose irazamuka ari iya mbere. Ibyo rero siko byagenze kuko kuri uyu munsi yatunguwe ihita insindwa na Senegal mu minota ya nyuma y’ umukino. N’ ubwo utuvubi twatsinzwe, turacyafite ikizere kuko kuri uyu munsi umutoza yari yagerageje gukinisha abakinnyi batabanza mu kibuga mu rwego rwo guha ikiruhuko ab’ ingenzi.

Tubabwire ko ikipe yazamutse ari iyambere mw’ itsinda rya mbere ari Burkina Faso nyuma yo gutsinda yihanukiriye ikipe ya Misiri. Ubu tuvuga akaba ari 4 bya Burkina faso ku busa bwa Misiri.

Kayumba Nyamwasa yakatiwe imyaka 24 muri gereza


Nyuma y’ aho uwigeze kuba umugaba mukuru w’ ingabo z’ u Rwanda Lieutenant General Kayumba Nyamwasa ahungiye mu gihugu cya Afrika y’epfo, uyu mugabo yaje kuregwa n’ ubushinjacyaha, bumurega ibyaha bitandukanye birimo gusebya umukuru w’ igihugu ndetse no gotoroka igisirikare.

Si uyu mugabo wenyine warezwe n’ ubushinjacyaha kuko harezwe na Major Theogene Rudasingwa, Patrick Karegeya ndetse na gahima Gerard. Nyuma y’ uko ubushinjacyaba butangaje ko aba bagabo bahabwa n’ ibyaba byose baregwa, abasirivire n’ ukuvuga Patrick Karegeya na gahima Gerard bakatiwe imyaka 20 y’ igifungo, naho ku basirikare aribo Lieutenant General Kayumba Nyamwasa na Major Theogene Rudasingwa hiyongeraho imyaka 4 y’ icyaha cyo gutoroka igisirikare yose hamwe iba 24, ndetse no kumburwa impeta zose za gisirikare. Kuri ibyo bihano hiyongereye ho amagarama y’ urubanza bazishyura bafatangije angina n’ amafaranga y’ u Rwanda 295.000 bazishyura bose bafatanyije, bitakorwa agakurwa mu mitungo yabo iri imbere mu gihugu ku ngufu, Nk’ uko tubikesha Contact fm 89.7.

MBIFURIJE WEEKEND NZIZA MWESE ABANSUYE

jeudi 13 janvier 2011

Kuri uyu wa gatanu mu Rwanda harakatwa imanza nyinshi


Kuri uyu wa gatanu tariki ya 14 1 2011, mu Rwanda hari imanza zitari nke! Nibwo Lieutenant General Kayumba Nyamwasa na bagenzi be barimo Patrick Karegeya bakatirwa badahari kuko bari mu buhungiro.

Kuri uyu munsi kandi nibwo Ntaganda Bernard umuyobozi w’ ishyaka PS Imberakuri yongera kuburanishwa ku byaha akurikiranyweho n’ ubushinjacyaha.

Si abo gusa kuko hari n’abandi bakatirwa kuri uyu munsi barimo Agnes Uwimana, umuyobozi w’ ikinyamakuru Umurabyo, ndetse n’ umwanditsi mukuru w’ icyo kinyamakuru Mukakibibi Saidath. Amakuru arambuye ku bijyanye n’ uko izi manza zajyenze mube butegereje gato ndayabagezaho mbere y’ uko izuba rirenga ku bari mu Rwanda too. Igitondo cyiza kandi kuri mwese

U Rwanda mu gikombe cy’ isi cy’ umupira w’ amaguru


Mu gihe u Rwanda rwagiye mu mikino ya nyuma y’ igikombe cya Africa inshuri imwe gusa, hakaba hari mu mwaka wa 2004, ikipe y’ umupira w’ amaguru y’abatarengeje imyaka imyaka 17 ku wa kabiri tariki 11 z’ukwa mbere 2011, yabonye itite yo gukina imikino ya nyuma y’ igikombe cy’ isi cy’ abatarengeje iyo myaka, igikombe kizatangira mu kwezi kwa gatandatu uyu mwaka ku mugabane wa America y’ amajyepfo mu gihugu cya Mexique.

U Rwanda rukaba rwarabonye iyi tike nyuma yo gutsinda ikipe ya Misiri mu gikombe cya Africa cy’ abatarengeje imyaka 17 ku nshuro ya cyenda, kiri kubera mu Rwanda. Kuri ubu u Rwanda rukaba ari u rwa mbere mw’ itsinda ryarwo rya mbere kuko rwatsinze amakipe yose ashobora kubona itike yo gukomeza muri ½ ariyo Misiri na Burkina Faso.